Uko wahagera

Misiri Yarekuye Impirimbanyi Zirindwi


Aya Hijazi, yarekuwe nyuma y'imyaka itatu afunzwe

Urukiko mu gihugu cya Misiri rwarekuye umunyamisirikazi ufite ubwenegihugu bw’Amerika n’abandi bantu barindwi bari bafunganywe baregwa ibyaha byo gucuruza abantu.

Mbere yuko afatwa Aya Hijazi, yari asanzwe ayobora umuryango uharanira uburenganzira bw’abana bo mu muhanda mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo. Hijazi yafunganywe n’umugabo we kuva mu kwezi kwa gatanu 2014.

Uko ari barindwi baregwaga ibyaha byo gucuruza abantu, gukoresha abana mu bikorwa by’ubusambanyi no kubakoresha mu myigaragambyo.

Ifatwa rya Hijazi ryamaganywe n’impirimbanyi nyinshi zafataga ifatwa rye nk’uburyo bwo kubangamira ibikorwa by’imiryango idaharanira inyungu.

Urubanza rwa Hijazi na bagenzi be rwasubitswe kenshi. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko ibyo byakorwaga mu rwego rwo gutinza urubunza.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights watch, wari uheretse gutangaza ko Hijazi n’abandi bari bafunganywe bagiye bangirwa kubonana mu mwiherero n’abavoka babo.

Abayobozi benshi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barimo Hillary Clinton wari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka ushize, basabye kenshi igihugu cya Misiri kurekura Hijazi, ariko ntibikorwe.

Irekurwa rye ribaye iminsi mike Perezida Abdel Fattah al-Sissi avuye muri Amerika aho yabonanye na Perezida Donald Trump.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG