Uko wahagera

Abimukira 1,000 Bageze I Bulayi


Abimukira 29,000 nibo bamaze kurokorwa n’amato ya gisilikari bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterani kuva uyu mwaka utangiye.

Abimukira barenga 1,000 baherutse gukurwa ku nkombe za Libya bagejejwe ku cyambu cy’icyirwa cya Sicily mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Abo bimukira bagizwe n’Abanyafurika bagerageza guhunga ibibazo no gushakisha ubuzima ku mugabane w’Ubulayi, barokowe n’ubwato bw’igisirikale cy’Ubudage.

Abimukira 29,000 nibo bamaze kurokorwa n’amato ya gisilikari bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterani kuva uyu mwaka utangiye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira ryatangaje ko kugeza mu cyumweru gishize, abimukira 31,993 barimo n’impunzi binjiye ku mugabane w’Ubulayi muri uyu mwaka.

Benshi muri bo binjiriye ku nkombe z’Ubutaliyani, Espagne n’Ubugereki.

Uyu mubare ni muto cyane ugeranyije n’umwaka ushize aho abimukira 172,774 bari bamaze gukandagiza ikirenge ku mugabane w’Ubulayi mu minsi 97 ya mbere y’uwo umwaka.

Byitezwe ko uwo mubare ushobora kwiyongera uko ikirere kigenda kirushaho kumera neza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG