Uko wahagera

Syria: Impunzi nyinshi zishwe


Imodoka itezemo ibisasu yaturikije umurongo wa bus zari zitwaye abantu amagana n’amagana bahunga intambara. Bavaga mu midugudu ibiri ya al-Fuaa na Kafraya, mu majyaruguru y’igihugu, berekeza mu mujyi wa Alepp.

Bamwe muri bo bapfuye abandi barakomereka. Ariko umubare wabo nturamenyekana neza. Gusa televiziyo ya leta imaze kuvuga ko abapfuye bashobora kuba ari 22.

Naho umuryango w’uburenganzira bwa muntu w’abanya-Syria witwa “Observatoire syrien des droits de l'Homme” wo uravuga ko hapfuye 24.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG