Uko wahagera

Koreya ya ruguru irarebana ay’ingwe n’Amerika


Koreya ya ruguru ntiyakoze irindi gerageza ry’intwaro kirimbuzi kuri uyu wagatandatu, nk’uko yari yabitangaje, Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze kohereza yafi yayo abasilikali benshi n’ibikoresho bikomeye.

Ahubwo, umuyozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, yayoboye akarasisi k’igitangaza ka gisilikali, harimo n’ibitwaro biremereye bya misili. Yizihizaga isabukuru y’italiki sekuru, Kim Il Sung, yavutseho.

Kim Il Sung ni we washinze leta y’ubu ya Koreya ya ruguru
Kim Il Sung ni we washinze leta y’ubu ya Koreya ya ruguru

Kim Il Sung ni we washinze leta y’ubu ya Koreya ya ruguru. Yayisigiye umuhungu we Kim Jon Il, nawe wayiraze umuhungu we Kim Jong Un

Ni muri uyu mwuka mubi Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pence, yagiye mu rugendo rw’iminsi icumi mu bihugu bine by’inshuti z’Amerika mu karere k’Aziya-Pacifika: Koreya y’Epfo, Ubuyapani, Indonesiya, na Australiya. Mu byo uruzinduko ruzibandaho, harimo ikibazo cy’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG