Uko wahagera

Umuriro Wibasiye Inzu y'Ubucuruzi i Kigali


Umuriro wongeye kwaka mu nzu y'ubucuruzi yegeranye na gereza ya Nyarugenge iri Kigali m’u Rwanda izwi nka 1930 ku Muhima.

Ivyo vyabaye kur’uyu wa kane mu gatondo inyuma y'iminsi mike gereza ya Gasabo yo mu karere ka Gasabo i Kimironko yibasiwe n'inkongi y'umuriro.

Igipolisi cy'u Rwanda kiratangaza ko iyo nzu yahiye kubera umuriro w'amashanyarazi.

Iyi nzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu. Yari inzu y’imiryango myinshi ikoreramo abantu batanu n’ibiro by’akagari ka Kabeza, harimo ububiko bw’amapine y’imodoka, ibiribwa, n’ibindi ku buryo bitari byoroshye kuyizimya nk’uko bisobanurwa na ACP Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe igipolisi gikangurira abantu bose kugira ibikoresho bizimya inkongi mu nzu bizwi nka Kizimya moto. Gusa kugeza ubu nta harashya ngo bikoreshwe hatitabajwe Polisi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG