Uko wahagera

Mugiga Imaze Kwica Abarenga 450 Muri Nigeriya


Mu gihugu cya Nigeriya haravugwa icyorezo cy’indwara ya mugiga imaze guhitana abantu 489.

Mu nama yayoboye idasanzwe yateraniye muri leta ya Kaduna ministiri w’ubuzima Isaac Adewole yavuze ko umubare munini wabamaze gupfa ugizwe n’abana bari hagati y’imyaka 5 na 14.

Iyo nama yahuje abashinzwe inzego z’ubuzima, abayobozi b'amadini n'abavuzi ba gakondo mu rwego rwo kugerageza guhagarika ikwirakwira ry’iyo ndwara ya mugiga.

Abantu barenga 4,000 nibo bamaze kwandura iyp ndwara kuva yadutse mu mpera z’umwaka ushize.

Ibiro bishizwe gukumira indwara muri Nigeriya byatangaje ko ubwoko bwa Mugiga bwibasiye icyo gihugu butari busanzwe.

Dogiteri Chikwe Ihekweazu yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo ndwara yaherukaga kugaragara mu mwaka wa 2014. Yavuze ko ubwo bwoko bwa Mugiga bumaze kwigaragaza muri leta eshanu zigize Nigeriya.

Abantu bamaze guhitanwa niyo ndwara benshi n'abatuye mu duce turi kure y’amavuriro.

Mu murwa mukuru Abuja naho haravugwa iyo ndwara imaze guhitana abantu batandatu, mu gihe leta ya Niger ituranye nuwo mujyi ho hamaze gupfa abantu 16.

Abashinzwe ubuzima mu murwa mukuru batangaje ko bamaze gutanga inkingo zigera ku 7,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG