Uko wahagera

Amerika Isaba Uburusiya Guhagarika Gufasha Assad


Umushikiranganji ajejwe imigenderanire wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson
Umushikiranganji ajejwe imigenderanire wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson

Sekereteri wa deparitema ya Leta y’Amerika, Rex Tillerson avuga ko afite icyizere cy’uko Uburusiya buzahagarika inkunga yabwo kuri perezida wa Siriya Bashar al-Assad nyuma y’icyumweru kimwe habaye igitero cy’ubumara.

Yagize ati:“Biragaragara kuri twese ko ingoma y’umuryango wa Assad igeze ku ndunduro”. Ibyo Tillerson yabivugiye mu Butaliyani mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahang b’ibihugu bikize biri mu itsinda G-7. Iyo nama yibanze kuri Siriya. Ibaye mbere y’uko Tillerson yerekeza i Moscow mu ruzinduko azabonaniramo n’abategetsi b’Uburusiya.

Kuri uyu wa mbere, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May, yavuganye kuri telefone na perezida wa Leta Zunze Ubumwe Donald Trump. Ibiro bya May byavuze ko abayobozi bombi bemeranijwe ko ubu hari amahirwe yo kwumvisha Uburusiya nk’incuti ya Siriya ko ubu nta nyungu bukibifitemo.

Itangazo rya perezidansi y’Amerika yasohoye itangazo kuri icyo kiganiro na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, no ku cyo Trump yagiranye na chanceliere w’Ubudage Angela Merkel. Iryo tangazo ryavuze ko uko abo bayobozi uko ari batatu bemeranywa ko ari ngombwa ko perezida wa Siriya Bashar al-Assad abazwa ibyabaye mu gihugu cye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG