Uko wahagera

Somaliya: Ubwato bw'Ubuhindi Bwarabohojwe


Abategetsi muri Somaliya, bavuze ko ingabo zishinzwe umutekano za Somaliya, zagaruje ubwato bw’ubucuruzi bwo mu Buhindi bwari bwafashwe n’Abasomali bayobya amato. Ni mu gikorwa cyamaze ijoro ryose.

Meya w’umujyi wa Hobyo, Abdullahi Ahmed Ali, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ingabo ze zafashe ubwo bwato nyuma yo kubugotera ku nkombe zo hafi y’umudugudu wa Hin-Barwaaqo mu majyepfo ya Hobyo.

Yavuze ko abayobeje ubwo bwato babutaye nyuma y’uko abakambwe bababuriye ko ingabo zishinzwe umutekano zari hafi kuhagera kandi ko ziteguye kubugabaho igitero. Ubwo bwato bari babufashe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Meya Ali, yavuze ko abari muri ubwo bwato babiri aribo bonyine basanzemo, ko abategetsi batekereza ko abandi icyenda basigaye bambukijwe k’ubutaka n’abayobeje ubwo bwato.

Abategetsi bavuze ko, ingabo zishinzwe umutekano zikomeje gukurikira abayobeje ubwo bwato bagize ingwate abo bahinde.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG