Uko wahagera

Abana Bakingiwe Imbasa muri Yemeni


Mu gihugu cya Yemeni, miliyoni hafi eshanu z’abana bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko bakingiwe neza indwara y’imbasa. Ici gihugu cyashegeshwe n’intambara. Ni nyuma y’amezi hafi abiri gahunda y’ikingira ku rwego rw’igihugu itangijwe n’ishami rya ONU ryita k’ubuzima OMS, ikigega mpuzamahanga cyita ku bana UNICEF, hamwe na Banki y’Isi.

Gahunda yo gukingira abana indwara y’imbasa yatangiye kw’italiki ya 20 y’ukwezi kwa 2. Byafashe igihe kirekire kidasanzwe mbere y’uko iyo gahunda itungana bitewe n’impungenge z’umutekano.

Cyari ikibazo cy’insobe kubasha kugeza ibikoresho n’uburyo, ku bana babarirwa muri za miliyoni kugira ngo bahabwe urukingo rwo kurengera ubuzima bwabo mu gihugu cya Yemeni cyogogojwe n’intambara.

Umuvugizi wa OMS Tarik Jasrevic yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Yemeni igenzurwa n’impande zitandukanye ziri mu ntambara. Yavuze ko kubamenyesha gahunda y’ikingira, gutegura amatsinda y’abavuzi no gutwara inkingo z’imbasa bifata igihe kirekire cyane.

Yavuze kandi ko muri iri kingira hakodeshejwe imodoka zirenga 5,000. Abakozi bo mu buvuzi barenga ibihumbi 40 beregeranyijwe. Avuga ko ari igikorwa kitoroshye, ariko ko kubera ubufatanye n’abayobozi b’amadini bo mu karere, abayobozi b’abanyepolike, abaturage babyakiriye, amatsinda atanga inkingo akaba arimo guhugurwa kandi akaba yiteguye mbere y’igihe.

Jasrevic yavuze ko intambara yatumye guhunda isanzwe y’ikingira muri Yemeni idashoboka. Byatumye hashakwa uburyo gahunda z’ikingira harimo imbasa n’izindi ndwara zica yagerwaho kubera ko yari ikenewe mu gihugu hose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG