Uko wahagera

Rwanda: Mpayimana Asaba Inkiko Gacaca mu Mahanga


Philippe Mpayimana
Philippe Mpayimana

Bwana Philippe Mpayimana wamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka arasaba ibihugu by'amahanga gufasha abanyarwanda bahaba bagashyiraho inkiko gacaca. Bwana Mpayimana arasanga ari bwo buryo bushoboka bwo kuzakemura ibibazo ku bakekwaho bahemutse n'abahemukiwe baba mu mahanga.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru ryagiye ahabona muri ibi bihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Mpayimana yavuze ko yifatanyije n’abazize ndetse n’abarokitse Jenoside. Uyu mugabo yamaze gutangaza ko azahatana mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka,

Mu kiganiro cyihariye bwana Mpayimana yahaye Ijwi ry’Amerika yasobanuye ko yemeranya bidasubirwaho n’umurimo inkiko gacaca mu Rwanda zakoze mu kunga abanyarwanda, agaheraho asaba ko no mu mahanga habaho gacaca ku banyarwanda. Mpayimana avuga ko igihe bizagorana ko buri gihugu cyagira icyo gikora kuri ubu busabe bwe ashobora no kuziyambaza umuryango w’abibumbye.

Muri ibi bihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Mpayimana wamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu aravuga ko bitewe n’uburyo ingingo ya jenoside ifite uburemere hari abagira ubwoba bwo kuyitangaho ibitekerezo bagahitamo guceceka abandi ku mbuga nkoranyambaga nka facebook bagahitamo guhindura imyirondoro. Agasanga hakwiye amasomo y’uburere mboneragihugu ajijura abanyarwanda.

Inkiko gacaca mu Rwanda ubutegetsi bushima ko zaciye imanza zigera kuri miliyoni 2 mu gihe gito, ari n’imwe mu mpamvu Mpayimana aheraho asaba ko no mu bihugu by’amahanga bicumbikiye abanyarwanda ubu buryo bwakoreshwayo mu kunga abanyarwanda.

Gusa na none ntawabura kuvuka ko hashobora kuvuka imbogamizi zitari nke n’igihe iyi gahunda yaramuka yemejwe mu mahanga. Izo zishingiye ku bigaragara kuko ubutegetsi bw’u Rwanda bugaragaza ko bwatanze impapuro zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside basaga 600 hirya no hino ku isi kandi bamwe mu bo bukurikiranye buvuga ko uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere na bo barushaho kwihinduranya, haba mu masura no mu myirondoro.

Iyi nkuru yakurikiranwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:36 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG