Uko wahagera

Amerika Yagabye Ibitero muri Siriya


Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarashe misile muri Siriya kuri uyu wa gatanu kare mu gitondo. Ni mu kwihimura igitero cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara cyitirirwa ingabo za perezida Bashar al-Assad. Icyo gitero cyahitanye abasivili 100. Ni ubwa mbere Amerika igaba igitero ku ngabo za guverinema ya Siriya.

Uburusiya butanga abasilikare n’inkunga yo mu kirere kuri guverinema ya Assad, bwamaganye igikorwa cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uburusiya bwabyise “ubushotoranyi kuri Leta yigenga). Bwanavuze ko buhagaritse ibyo bwumvikanyeho n’Amerika byerekeye kuzenguruka hejuru ya Siriya nta nkomyi.

Misile 59 Tomahwak zatewe hafi sakumi n’iminota 40 ku isaha yo mu karere. Zoherejwe n’amato y’Amerika ari mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane. Izo misile zamaze igihe cy’iminota iri hagati y’itatu n’ine nk’uko bivugwa n’abategetsi b’Amerika.

Ingabo z’Amerika zavuze ko zibasiye ikibuga cy’indege cya Shayrat, mu burengerazuba bwa Siriya. Umutegetsi mu ngabo z'Amerika zirwanira mu mazi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kwibasira aho hantu byatewe n’uko haba rwose ariho ubumara bwatewe ku mujyi uri mu maboko y’abarwanya ubutegetsi kuwa kabiri ariho bwaje buturuka

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG