Uko wahagera

Jenerali Kamanzi w'u Rwanda ni Umuyobozi w'Ingabo za UNAMID


Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi (Hagati) wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID)
Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi (Hagati) wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID)

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres amaze kugira Liyetona Jenerali Frank Mushyo Kamanzi, umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y'Epfo.

Itangazo dukesha ibiro by'umuvugizi w'Umuryango w'Abibumbye rivuga ko Jenerali Kamanzi afite uburambe bw'imyaka igera kuri 28 mu gisirikali ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu akomokamo cy'u Rwanda.

Jenerali Kamanzi yari asanzwe ayobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu mwaka wa 2016.

Mbere yaho yabaye umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka.

Kamanzi afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yakuye muri Kaminuza izobereye mu kwigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG