Uko wahagera

Vatican n'u Rwanda Bishyira Imbere Ubwumvikane


Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka ni bwo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame aherutse I Vatikani mu biganiro n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko. Ni ibiganiro byibanze ku mibanire ya leta zombi.

Nyuma y’ibyo biganiro hatangiye gucicikana amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga ko Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abayoboke n’abakozi bayo baketsweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Gusa ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abantu batandukanye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, mu minota hafi 15 kuri iyi ngingo Mme Louise Mushikiwabo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, icyarimwe n’umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko leta y’u Rwanda ishima uburyo ibyo biganiro byagenze. Minisitiri Mushikiwabo yakomeje ashimangira ko ababibona ukundi na bo ari uburenganzira bwabo.

Uyu mutegetsi asanga kuri iyi ngingo ya genoside yakorewe abatutsi abanyarwanda bakwiye gushyira mu gaciro ntibumve ko hari uwayibabariyemo kurusha abandi ku buryo byamuhesha uburenganzira buruta ubw’abandi.

Mu itangazo ryasohowe na Leta ya Vatikani, Ijwi ry’Amerika ikesha Radiyo Vatikani, umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko yasabye imbabazi Imana kubw’ibyaha by’abayoboke n’abakozi ba Kiliziya muri Jenoside yo mu Rwanda

Papa Fransisiko yavuze ko “ Ku giti cye, ndetse no kuri kiliziya muri rusange bababajwe na Jenoside yakorewe abatutsi. Yasobanuye kandi ko yifatanyije n’abo yagizeho ingaruka ndetse n’abakomeje kuzahazwa n’ingaruka za jenoside”

Mu kwezi kwa 11/2016, inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda yasabye imbabazi mu izina ry’abayoboke ba Kiliziya bagize uruhare muri jenoside.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yanagarutse ku mibano y’ibihugu byo mu karere. Nta byinshi yavuze ku mibano y’ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi yatangiye gutosekara mu 2015 magingo aya ibihugu byombi bikirebana ay’ingwe. Yavuze ko inzira zageragejwe ngo haboneke ubwumvikane zose ntacyo zirageraho.

Ku bibazo by’urusobe bishingiye ku masambu bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu ubutegetsi bukabikemura butsikamira uburenganzira bwa muntu itangazamakuru ryabibajije ministre Mushikiwabo rigifatiye ku cyegeranyo umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu Human Rights watch uherutse gushyira ahabona. Uyu muryango ufite icyicaro muri Amerika watunze agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda ko buhonyora uburenganzira bwa muntu bucecekesha rubanda mu bibazo by’amasambu aho kubikemura uko bikwiye. Human Rights watch ifatira ku ngero zigaragara muri Nyamyumba na Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho bamwe bashyizwe mu buroko kubera ibibazo by’amasambu.

N’ubwo yavuze ko nta makuru afite kuri ibi bibazo, uyu mutegetsi ntiyabuze kwikoma Human rights watch ko nta kuri kwayo ahamagarira rubanda kuyima amatwi.

Iby’ibi bibazo ubutegretsi bwita ibinyoma byambaye ubusa bya Human Rights watch mu mpera z’umwaka ushize Ijwi ry’Amerika yarabikurikiranye. Umuryango wa Mugomba n’uwa Sebarabenga bafitanye ibibazo by’ubutaka bihera mu 59 i Nyamyumba. Tugera i Rubavu mu mpera za 2016, Bwana Oscar Hakundimana ugaruka mu cyegeranyo cya Human rights watch twasanze inzego z’umutekano zamutaye muri yombi kubera ibyo bibazo. Abavandimwe be n’abandi bafite ibyo bibazo bari badatekanye.

Impapuro zigaragaza ko aba baturage bandikiye inzego zirimo intara y’uburengerazuba, ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu basaba gukurirwaho akarengane.

Ni ikiganiro cyakurikiranwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG