Guverinema ya Kameruni ivuga ko amatsinda y’abashaka kwitandukanya mu ntara zivuga icyongereza, ari yo yari inyuma y’ibitero ku mazu ya leta.
Ibiheruka, hari ku isoko rinini riri mu mujyi wa Limbe. Uko gusenya byatumye hongera gusabwa ibiganiro byo guhagarika amezi atanu y’imyigaragambyo mu turere tuvugwamo icyongereza.
Inkongi y’umuriro mu isoko ry’i Limbe yamaze amasaha ane kuwa gatandatu. Amaduka 50 yarakongotse.
Guverineri w’intara y’amajyepfo ashyira uburengerazuba, Bernard Okalia Bilai, yavuze ko polise yataye muri yombi abakekwaho kuba bari mu gaco k’abashaka ukwitandukanya.
Abacamanza n’abarimu bo muri ibyo bice bivuga icyongereza, mu majyaruruguru ashyira uburengerazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bari mu myigaragambyo kuva mu kwezi kwa 11.
Amashuli yakozweho n’iyo myigaragambyo, kugeza ubu arafunze hamwe n’amaduka. Imyigaragambyo isaba amavugurura yo kurwanya ibyo bavuga ko ari ikoreshwa rirenza urugero ry’igifaransa mu gihugu kivugwamo indimi ebyiri. Bamwe mu mbirimbanyi bashaka ubwigenge bwuzuye bw’intara zivugwamo icyongereza.
Facebook Forum