Uko wahagera

Umukwe wa Perezida Trump muri Iraki


Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump akaba n’umujyanama we wo mu rwego rwo hejuru, ari mu rugendo muri Iraki.

Kushner yajyanye muri urwo ruzinduko na Jenerali Joseph Dunford, umuyobozi w’igisilikare cy’Amerika nk’uko itangazo ry’ibiro bya Dunford ribivuga.

Impamvu y’urwo ruzinduko “ni ukubonana n’abayobozi ba Iraki, abajyanama bakuru b’Amerika, no gusura abasilikare b’Amerika bari muri Iraki, guhabwa amakuru mashya, y’uko ibintu byifashe ku rugamba bahanganyemo n'umutwe wa leta ya Kiyisilamu. Ibi na byo ni ibikubiye muri iryo tangazo.

Kushner, ufite imyaka 36 y’amavuko, kimwe na sebukwe Perezida Donald Trump, nta bunanaribonye afite mu mirimo ya guverinema cyangwa muri dipolomasi. Cyakora, ubu yabaye umwe mu banyapolitiki bavuga rikijyana hano i Washington.

Ni we ugira inama sebukwe Trump, ku byerekeye umubano na Canada, Mexique, n’uburasirazuba bwo hagati. Yasabwe gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya Isiraheli n’Abanyepalestina.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG