Uko wahagera

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda Bwasabiye Mbarushimana Burundu


Kuri uyu wa Mbere ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabiye Bwana Emmanuel Mbarushimana igihano cy'igifungo cya burundu ku byaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu bumukurikiranyeho.

Asaba iki gihano kiremereye, umushinjacyaha mukuru Bwana Jean Bosco Mutangana, yabwiye urukiko ko nta mpamvu nyoroshyacyaha Mbarushimana akwiye. Yavuze ko haba mbere no mu gihe cyo gukurikiranwa uregwa atigeze yirega ngo yemere ibyaha.

Ubushinjacyaha buravuga kandi ko ibihano busabira Mbarushimana bahanganye bishingiye ku buremere n'ingaruka ibyaha bumukurikiranyeho byagize Ku muryango nyarwanda. Buramurega ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

Bwisunze ingingo z'amategeko ubushinjacyaha bwavuze ko bigize impurirane mbonezamugambi. Bwavuze ko buri cyaha gihanishwa igihano cy'igifungo cya burundu kandi nta kimwe cya kabiri cy'icyo gihano kibaho.

Ubushinjacyaha bwagombye kumusabira ibihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko. Gusa amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono agena uburyo imanza zimurirwa mu Rwanda ntiyemera icyo gihano.

Mbarushimana n'abahagarariye inyungu z'ubutabera mu rubanza rwe bazagira icyo bavuga kuri ibi bihano byasabwe n'ubushinjacyaha mu iburanisha ritaha.

Bwana Emmanuel Mbarushimana w'imyaka 55 yavukiye I Gisagara mu ntara y'amajyepfo ni na ho akekwa ko yakoreye ibyaha. Yoherejwe n'igihugu cya Danemark mu 2014 kuburanira mu Rwanda! Ibyaha byose arabihakana

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG