Uko wahagera

Abafise Ubumuga Baridoga Ku Bijanye n'Amatora mu Rwanda


Amatora y'umukuru w'igihugu ariko aritegurirwa amu Rwanda
Amatora y'umukuru w'igihugu ariko aritegurirwa amu Rwanda

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’inama nkuru y’abafite ubumuga, bwakozwe ku matora yatambutse, bukorerwa mu turere tuburi, aka Nyamasheke mu ntara y’I Burengerazuba na ka Gasabo mu mugi wa Kigali, bwagaragajwe ko abafite ubumuga batigeze bitabwabo mu gihe cy’amatora, kuko batajwa bashyirirwaho ibyangombwa byaborohereza mu gutora.

Uyu ni Madame Mukazayire Christine wo mu nama Nkuru y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Abafite ubumuga basaba Komisiyo y’igihugu y’amatora gutegura ku byumba by’itora intebe zajya zakirirwaho abantu bafite ubumuga mu gihe baba bananiwe, kubashakira ibyumba byihariye batoreramo, ndetse hagateganwa n’utugare twabugenewe twajya dufasha kwinjiza abafite ubumuga bw’ingingo.

Byumwihariko abafite ubumuga bwo kutabona, bo basaba Komisiyo y’igihugu y’amatora ko yabaha ububasha bwo kwihitiramo abazabaherekeza.

Uyu ni Bwana Ndayisaba Epimaque na Mugiraneza Jean Bosco bombi babana n’ubumuga bwo kutabona.

Madame Mutesi Rose umwe mubayobozi b’Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, yemeza ko nubwo amategeko atavugururwa mu gihe gito gisigaye ngo amatora ya Perezida agere , hakenewe byibura ko hari ibyo Komisiyo y;igihugu y’amatora yabafasha hakagira bimwe bihinduka byatuma abafite ubumuga nabo bibona mu matora.

Nta mibare iragaragara y;abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ariko abahagarariye iyi miryango bavuga ko uko baba bangana kose bafite uburenganzira bwo gutora ndetse no gutorwa nka abandi banyarwanda.

N'inkuru y'umumenyeshamakzuru w'Ijwi rya Amerika, Assumpta Kaboyi:

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:33 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG