Uko wahagera

Ubwongereza Bwatangiye Kuva mu Bulayi


Ubwongereza bwatangiye kuva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi k’umugaragaro. Ni nyuma y’uko minisitiri w’Ubwongereza Theresa May uyu munsi kuwa gatatu yifashishije ingingo ya 50, atangiza imishyikirano y’imyaka ibiri mu kigaragara nk’inzira ndende yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi nyuma y’imyaka 40.

Ingingo ya 50 y’amasezerano y’umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, iteganya uburyo igihugu gishobora kuva mu muryango.

Iyi nzira yatangiwe na referandumu yo mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2016, ubwo Ubwongereza bwatoraga bugira ngo abaturage bihitiremo kuva cyangwa kuguma mu muryango. Iryo tora ryabaye nk’irishingiye ku kintu cy’uko abatoye bumvaga umuryango w’ubumwe bw’ubulayi waratwaye ububasha bwinshi abaturage basanzwe bw’Ubwongereza.

Iryo tora ryanatumye uwari minisitiri w’intebe David Cameron asezera ku mirimo ye. Ubwo yiyamamarizaga kwongera gutorwa yari yijeje ko azatoresha iryo tora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG