Uko wahagera

Kagame Arashima Ubucuti Hagati y'u Rwanda na Isiraheli


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ageza ijambo ku nama ya AIPAC i Washington DC

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri iki cyumweru yagejeje ijambo ku nama ngaruka mwaka y’umuryango AIPAC uharanira guteza imbere umubano hagati ya Isiraheri na Amerika.

Iyo nama y’iminsi itatu iteraniye I Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatumiwemo abantu 18,000.

Nibwo bwa mbere mu mateka y’uwo muryango batumira umukuru w’igihugu cy’Afurika kuvugira ijambo muri iyo nama.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri iyo nama yashimangiye umubano n’ubucuti biri hagati y’u Rwanda na Isiraheli.

Uwo mubano umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko bawuhera ku mateka mabi ibyo bihugu bisangiye ya jenoside.

Mu ijambo rye rigufi yagejeje ku bateraniye muri iyo nama ngarukamwaka, Perezida Kagame yagaragaje ko hakwiye ubufatanye mu guhangana n’abafobya, abakanahana n’abatesha agaciro abazize jenoside – Yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa Abanyarwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko amahanga akwiye gushyira hamwe mu kurwanya abayihakana aho bari hose kw’isi.

Bimwe mu byo umuryango AIPAC uharanira ni ugukomeza kubaho kwa Israheli nkigihugu cy’igenga.

Perezida Kagame yavuze ko Israheli ifite uburenganzira bwo kubaho nk’igihugu.

Yagize ati “Gushidikanya guhari ko u Rwanda ari inshuti ya Isiraheli.”

Ariko yongeraho ko kuba u Rwanda rufata Israheli nk’igihugu cy’inshuti, bitavuze ko uri umwanzi w’ibindi bihugu bibona Isiraheli ukundi.

Abandi bayobozi biteganyijwe ko bavugira muri iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba leta zunze ubumwe z’Amerika na Isiraheli barimo Visi Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pence, na perezida w’inteko ishingamategeko Paul Ryan.

Minisitiri w’intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu azageza ijambo kuri iyo nama kuri uyu wa kabili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG