Uko wahagera

Misiri: Hosni Mubarak Yafunguwe


Mu Misiri, uwahoze ari perezida wa Repubulika Hosni Mubarak yafunguwe ataha iwe mu rugo. Yari amaze imyaka itandatu muri gereza. Kubera iza bukuru, yari afungiye mu bitaro bya gisilikali i Kayiro, umurwa mukuru

Mubarak ni we mukuru w’igihugu wa mbere waburanishijwe mu bihugu by’Abarabu byabayemo imyivumbagatanyo ya rubanda guhera mu 2011.

Mubarak yashinjwaga gutanga amategeko yo kurasa abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwe. Iyo myigaragambyo yamaze iminsi 18, irangira Perezida Mubarak avuyeho. Ku italiki 2 y’uku kwezi, Urukiko rusesa imanza rwa Misiri rwamuhanaguyeho burundu icyaha cyo kwica abaturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG