Uko wahagera

Rwanda: Madame Violette Uwamahoro mu Rukiko


Madame Uwamahoro agezwa mu rukiko
Madame Uwamahoro agezwa mu rukiko

Uwamahoro Viollette yagejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo,mu ma sa tatu za mugitondo, hari imvura nyinshi cyane yari yaraye igwa kugeza mu gitondo.Yari yambaye ikanzu ndende ndetse yifubitse n’agakote k’ubururu. Yari afite amapingo ku maboko, yaje gukurwamo agejejewe murukiko imbere.

Uyu mugore areganwa na mubyara witwa shumbusho Jean Pierre ubarizwa mu ishami rya Polisi ryihariye (Inter Force mu rurimi rw’icyongereza) Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko abaregwa uko ari 2 bakoze ibyaha bifashishije ibyo bandikaga ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp.

Madame Violette Uwamahoro akigera mu Rukiko
please wait

No media source currently available

0:00 0:00:44 0:00

Ubushinjacyaha busobanura ko ibyaha abaregwa bombi bahuriyeho byatangiye Uwamahoro Viollete ashishikariza uyu mu Polisi Shumbusho kuva muri Leta y’abatutsi akaza kumushakira ubuzima mu gihugu cy’uBwongereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Shumbusho yajyaga aha amakuru Uwamahoro Viollete amena amabanga y’igihugu. Ubushinjacyaha bukavuga ko hari impamvu zikomeye zituma Uwamahoro akekewaho ibyaha. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Shumbusho yemereye imbere y’ubugenzacyaha ko Uwamahoro yamusabye gutoroka akava mu Rwanda ngo bazagaruke bahirika ubutegetsi.

Ibi byose ubushinjacyaha bubishingiraho busaba umucamanza ko yafunga by’agateganyo Uwamahoro Viollete ngo kuko aregwaa ibyaha bikomeye, birimo no gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu. Ubushinjacyaha buvuga ko Uwamahoro aramutse arekuwe, ashobora gutoroka ubutabera. Umushinjacyaha yanongeyeho ko Uwamahoro atuye mu gihugu cy’ubwongereza byamworohera guhita atoroka.

Uwamahoro yahakanye yivuye inyuma ibyaha byose aregwa, avuga ko adahakana ko aziranye na Shumbusho ndetse yemera ko ari mubyara we, gusa ko bavuganaga ibintu bigendanye n’umuryango gusa.

Uwamahoro yifuje ko hakorwa iperereza. yabivuze muri aya magambo Agira ati “ Ndi umunyarwandakazi ariko nkaba ndi n’umwongerezakazi, nizeye igipolisi cy’ Urwanda ndetse nicyo mu Bwongereza. Bazarebe ubutumwa twandikiranye na shumbusho , nta na rimwe twigeze tuganira ibijyanye n’umutekano w’igihugu, twaganiraga iby;umuryango gusa.”

Yongeyeho ko kugeza ubu Telefoni ze n’ijambo ry’ibanga rifasha umuntu kwinjira muri Telefoni byose bifitwe na Polise. ko bitazabagora kumenya amakuru yose bakenera. Yasabye urukiko ko rwamurekura, ngo kuko nk’umugore utwite hari ibintu yifuza ariko akabibura muri gereza. Me Mukamusoni Antoinnette wunganira Uwamahoro, yasabye urukiko ko uwo yunganira yarekurwa kuko afite inda y’amezi 5, inda ikaba ifite ibyo imutegeka adashobora kubona ari mu gereza.

Me Mukamusoni yanongeyeho ko nta n’ibyaha byakozwe nyuma yuko Uwamahoro agirana ibiganiro na Shumbusho, asobanura ko nta bitero byigeze bigabwa ngo nuko Uwamahoro yabwiwe amabanga y’igihugu.

Yanongeyeho ko ntahantu na hamwe haba ku maradiyo mpuzamahanga Uwamahoro yigeze yumvikana avuga ibya Politike, cyangwa ngo afatwe amafoto ari mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uwunganira Uwamahoro, yasabye Urukiko ko rwarekuru umukiliya we, kuko Leta y’ Ubwongereza yiyemeje kumuha inzu uwamushaka wese yamusangamo, kuburyo igihe ubutabera bwamushakira bwamubona, ko adashobora gutoroka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gusaba ko yafungurwa kuko atwite bidafite aho bishingiye, kuko ingingo y’itegeko uwunganira Uwamahoro yashingiyeho , rikurikizwa gusa mu gihe urubanza uregwa arimo gusabirwa ibihano, urukiko rukaba rwabishingiraho rumugabanyiriza ibihano kuko uregwa atwite.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubu barimo kuburana ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo, bataragera ku rwego rwo gusaba koroshya ibihano.

Ntabyinshi Shumbusho nawe wasabiwe gufungwa bya gateganyo yavuze kurubanza rwe ndetse n’umwunganira, kuko Shumbusho yahise avuga ko yemera ibyaha byose aregwa, ko ndetse yanabyemereye mu bugenzacyaha. Shumbusho avuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n’ Uwamahoro Violletee yakurikiranaga ikiganiro cye kuko yumvaga ashaka kuzamushakira amashuri.

Shumbusho yasabye Imbabazi ko atigeze asobanura imigambi yarimo n’ Uwamahoro, ngo abibwire inzego zishinzwe umutekano. Shumbusho yasabye urukiko ko rwamurekura, asobanura ko ari umupolise akaba akora aba mu kigo, ko adashobora gutoroka ubutabera.

Me gakuba Shema wunganira Shumbusho, yasabye urukiko ko rwarekura umukiiya we, ko akurikije uko Polise y’u Rwanda ikora, adashobora gutoroka ubutabera.

Me Shema yasabye umucamamanza ko naramuka afashe icyemezo cyo kurekura Uwamahoro kubera ko atwite, yazanarekura na shumbusho. Me Shema yavuze ko , Uwamahoro ari we washotoraga Shumbusho amwandikira.

Uwamahoro Viollette amaze ukwezi kurenze mu maboko ya Polise, akaba yarafashwe tariki ya 14 y'ukwezi kwa kabiri.

Urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro warwo ku wambere w’icyumweru gitaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG