Uko wahagera

Impungenge Kw'igabanywa ry'Imfashanyo ya Amerika Igenewe Afrika


Umpfasini arindiye imfashanyo muri Somaliya
Umpfasini arindiye imfashanyo muri Somaliya

Guverinema ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika isaba kugabanya infashanyo itangwa mu rwego mpuzamahanga, mu gihe Afurika n’ibihugu bituranye birimo guhura n’ibibazo bikomeye by’inzara. Aho abantu ibihumbi 20 bashobora kwicwa n’inzara muri Somaliya, Sudani y’Epfo, Nijeriya no muri Yemeni.

Abategetsi batanga infashanyo bavuga ko kugabanya iyo nfashanyo bizagira ingaruka zikomeye kuri ibyo bihugu ndetse n’ibindi. Amerika ni cyo gihugu gitanga amafaranga menshi muri porogaramu y’umuryango w’abibumbye yita ku biribwa PAM. Yatanzemo miliyari zirenga ebyiri mu mwaka ushize.

Mu bihe bikomeye nk’ibi, umuvugizi wa PAM mu burasirazuba bw’Afurika, Challiss McDonough, avuga ko ibigo bitanga infashanyo aribwo birushijeho gukenera infashanyo bitigeze bibaho!

Hatangajwe inzara muri Sudani y’Epfo. Mu mudugudu umwe wo mu bice by’imisozi, abantu 20,000 McDonough avuga ko PAM yabajejeho ibiribwa by’intica ntikize. Ibyo birimo amasaka n’amashaza agerwa ku mashyi hamwe n’agakoroboyi k’amavuta.

Avuga ko igihe kajugujugu zitashobora gukomeza kuhamanurira ibiribwa, abantu ntacyo basigarana. Ngo igitumye bagihagaze ni iyo nfashanyo y’ibiribwa bagezwaho. Ibyo byavuzwe nyuma y’uko hasabwe ko ingengo y’imali y’Amerika, igabanurwaho hafi 30 kw’ijana muri porogaramu mpuzamahanga nk’iy’ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG