Uko wahagera

Amerika Ishobora Gutera Koreya ya Ruguru


Rex Tillerson, na mugenzi we Yun Byung-se wa Koreya y’epfo
Rex Tillerson, na mugenzi we Yun Byung-se wa Koreya y’epfo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, yatangaje ko kwihanganira Koreya ya ruguru na gahunda yayo y’intwaro za kilimbuzi byararangiye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Seoul ari kumwe na mugenzi we Yun Byung-se wa Koreya y’epfo , Tillerson yavuze, ati: “Mureke mbabwize ukuli, ibyakozwe byose muri iyi myaka 20 ntacyo byagezeho."

Nyamara Leta zunze ubumwe z’Amerika yahaye Koreya ya ruguru akayabo k’amadolari miliyari imwe na miliyoni 300, mu rwego rwo kuyishishikariza kureka gahunda yayo ya “nuclear” yo gukora ibitwaro bya kilimbuzi.

Tillerson yagize ati "Ubu rero aho bigeze, turimo turasuzuma ibindi dushobora gukora mu nzego za dipolomasi, umutekano n’ubukungu. Ubu byose, harimo n’igitero cya gisilikali muri Koreya ya ruguru, biri ku meza.”

Koreya ya ruguru nayo ivuga ko yakoze ibitwaro bishobora kurasa kugera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyirizina.

Tillerson ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Aziya nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yageze muri Koreya y’epfo avuye mu Buyapani.

Akigera i Seoul, yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’Amerika muri Koreya y’epfo, aganira n’abagaba bazo. Amerika ifite abasilikali barenga28,000 muri Koreya y’epfo.

Muri iyi minsi, abasilikali ba Koreya y’epfo barenga 300,000 na bagenzi babo bagera ku 17,000 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bari hamwe mu myitozo ikomeye.

Tillerson yagiye kandi gusura igice kiri hagati y’imipaka ya Koreya zombi kitagomba kubamo abasilikali, “Zone Demilitarisee.” Nyamara ni cyo gice kirinzwe cyane ku isi. Cyashyizweho n’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Koreya zombi. Amasezerano yashyizweho umukono mu 1953.

Minisitiri Tillerson azakomeza ajya mu Bushinwa aho agomba kuganira na Pereziza Xi Jinping ku kibazo cya Koreya ya ruguru. Ubushinwa na Koreya ya ruguru ni inshuti magara.

Bagomba kuganira kandi ku nama y’iminsi ibili iteganijwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hagati ya Perezida Donald Trump na mugenzi we Xi Jinping, ku italiki ya 6 n’iya 7 mu kwezi gutaha kwa kane.

Uretse ikibazo cya Koreya ya ruguru, abakuru b’ibihugu byombi bazaganira no ku buhahirane n’ubusumbane burimo.

Mu mwaka ushize w’2016, Ubushinwa bagurishije muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibintu bifite agaciro k’amadolari miliyari 436. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari miliyari 116. Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa ni byo bihugu bya mbere bikize mu rwego rw’ubukungu ku isi.

Ni ubwa mbere Perezida Trump na Perezida Jinping bazaba bahuye. Ariko bagiranye ikiganiro kimwe kuri telefoni mu kwezi gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG