Uko wahagera

Ibiganiro by’Amahoro Hagati ya Pakistani n’Afghanistani


Ubwongereza bwakiriye inama yo mu rwego rwo hejuru hagati y’Afghanistani na Pakistani ku kibazo cy’umutekano kiri hagati y’ibi bihugu bibili.

Ku italiki ya 17 y’ukwezi gushize kwa kabili, Pakistani yafunze imipaka yayo iyihuza n’Afghanistani. Byaturutse ku bitero by’iterabwoba ku butaka bwayo, ikavuga ko ababigaba baba baturutse muri Afghanistani. Ariko Afghanistani nayo ivuga ko Pakistani icumbikiye ibigo 32 bitoza abantu bajya kurwanya ubutegetsi bw’Afghanistani.

Gufunga imipaka ni ikibazo gikomereye Afghanistani kubera ko ikeneye ibyambu bya Pakistani ku bicuruzwa byayo byinjira n’ibisohoka.

Amakontineri ibihumbi agomba kwinjira muri Afghanistani aheze muri ibyo byambu bya Pakistani. Ibihugu byombi ifite uburebure bwa kilometero ibihumbi bibili na 600.

Inama yo mu Bwongereza igamije gufasha ibihugu byombi kubonera igisubizo aya makimbirane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG