Uko wahagera

Perezida Xi Jinping Ategerejwe Muri USA mu Kwezi Kwa Kane


Perezida Donald Trump, na Xi Jinping

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biravuga ko Perezida Donald Trump azakira mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping mu nama y’iminsi ibili, mu kwezi gutaha kwa kane.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa ni byo bihugu bya mbere bikize mu rwego rw’ubukungu ku isi. Ni ubwa mbere abakuru babyo bombi bazaba bahuye kuva aho Trump atorewe. Ariko bagiranye ikiganiro kimwe kuri telefoni mu kwezi gushize.

Iyi nama izategurwa neza mu ruzinduko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, azajyamo mu Bushinwa muri iyi minsi. Azabanza kujya mu Buyapani kuwa gatatu. Azahava ajya muri Koreya y’epfo, mbere yo kujya mu Bushinwa.

Muri uru rugendo rwa Tillerson no mu nama ya Trump na Xi Jinping, ikibazo cya Koreya ya ruguru ni cyo kiri ku murongo wa mbere n’intwaro zayo za kilimbuzi. Trump yasabye Ubushinwa kenshi kushyira igitsure ku nshuti magara yayo Koreya ya ruguru.

Ikindi abakuru b’ibihugu byombi bazaganiraho ni ibirebana n’ubuhahirane n’ubusumbane burimo.

Mu mwaka ushize w’2016, Ubushinwa bwagurishije muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibintu bifite agaciro k’amadolari miliyari 436. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari miliyari 116.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG