Uko wahagera

Igitero Ku Cyambu cya Ras Lanuf Muri Libya


Khalifa Haftar

Muri Libya, abarwanyi b’umutwe witwa Armée Nationale Libyenne, uyobowe na Marechal Khalifa Haftar, bagabye igitero gikomeye mu cyambu cya Ras Lanuf, ku nyanja ya Méditerranée.

Iki cyambu ni cyo kirimo inganda ziyungurura peteroli nyinshi muri Libya.

Kuva ku italiki ya 4 y’uku kwezi, Ras Lanuf, n’ikindi cyambu cya peteroli cya Sider, biri mu maboko y’umutwe witwa Brigades de défense de Benghazi. Marechal Haftar arakoresha abarwanyi ku butaka n’indege z’intambara.

Khalifa Haftar ari mu bafatanije na Colonel Kaddafi muri Coup d’Etat yo mu 1969. Ingabo ze, Armée Nationale Libyenne, ziri ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Libya bwemewe n’amahanga.

Kuva ubutegetsi bwa Kaddafi buhirimye mu 2011, Libya ihora mu ntambara zidashira hagati y’imitwe itabarika, yananiwe kumvikana kuri guverinoma y’igihugu imwe.

Uretse imirwano yo mu cyambu cya Ras Lanuf, hagati ya Brigades de défense de Benghazi na Armée Nationale Libyenne, indi mirwano yayogoje kuva kuwa mbere nimugoroba Hay al-Andalous na Gargaresh, “quartiers” ebyiri zo mu murwa mukuru Tripoli.

Kubera iyo mirwano, amaduka, amasoko, amashuli, n’indi mirimo byiriwe bifunze uyu munsi. Mu itangazo yashyize ahagaragara, polisi y’igihugu isobanuro iyo mirwano ivuga ko ari intambara yo kwirukana imitwe y’abagizi ba nabi.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana ni haru abaguye muri izi ntambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG