Uko wahagera

Afuganistani: Imbohe 32 Zabohojwe


Abategetsi muri Afghanistani bavuga ko ingabo zishinzwe umutekano zabohoje abantu 32, abenshi akaba ari abasivili. Babakuye muri gereza z’abatalibani mu ntara yo mu majyepfo ya Helmand.

Umuvugizi w’ingabo z’Afghanistani mu karere yabwiye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere, ko ingabo zidasanzwe zakoze ibikorwa by’ubutabazi ijoro ryose, mu ntara ya Nad Ali. Ni intara igenzurwa ahanini n’Abatalibani.

Brigadiye jenerali Wali Mohammad Ahmadzai yavuze ko abakozi bashinzwe umutekano n’abakozi ba guverinema bari muri abo bambuwe inyeshyamba.

Abo bagabo bashyizwe mu kigo cya gisilikare, aho barimo gufashwa n’abaganga. Yongeyeho ko harimo gutegurwa uko bazahuzwa n’imiryango yabo.

Ahmadzai yumvikanishije ko umukwabu wo mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru, nta bibazo wahuye na byo kubera ko abazamu b’abatalibani bari bavuye mu karere.

Umuvugizi w’abatalibani yemeje uwo mukwabu, cyakora yavuze ko, wakozwe ku kigo gifashirizwamo abazahajwe n’ibiyobyabwenge ko atari kuri gereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG