Uko wahagera

Hawaii Iramagana Iteka rya Trump ku Bimukira


Hawaii yabaye iya mbere muri Leta zigize Amerika mu gutanga ikigerego kw’iteka rivuguruye rya Perezida Donald Trump rireba abakora ingendo muri Amerika bava mu bihugu 6 byiganjemo abayisilamu.

Abavoka b’icyo kirwa kiri mu Nyanja ya Pasifika ejo kuwa gatatu batanze ikirego mu rukiko rw’igihugu mu murwa mukuru Honolulu. Basobanuye ko iteka rishya rizagira ingaruka mbi ku baturage b’abayisilamu muri ibyo bihugu, kuri ba mukerarugendo n’abanyeshuli b’abanyamahanga.

Perezida Trump yasinye iryo teka rishya kuwa mbere. Ribuza abaturage b’ibihugu 6 aribyo Irani, Libiya, Somalia, Sudani, Siriya na Yemeni, kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igihe cy’amezi 3. Iryo teka rihagarika kandi porogaramu yo gutuza impunzi muri Amerika igihe cy’amezi 4.

Ntirireba abantu babonye viza mbere y’itariki ya 22 cyangwa abafite ikarita ibaha uburenganzira bwo gutura muri Amerika bita "Green Card".

Umucamanza w’igihugu, azumva ibisobanuro kuri icyo kirego cya Leta ya Hawaii, ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa 3, umunsi umwe mbere y’uko iteka rishya ritangira kwubahilizwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG