Uko wahagera

Rwanda: Umunyamakuru Ndabarasa Yashyize Araboneka


Umunyamakuru John Ndabarasa
Umunyamakuru John Ndabarasa

Umunyamakuru John Ndabarasa wari umaze amezi umunani yaraburiwe irengero yashyize araboneka.

Uyu wari umuyobozi wa Sanaa Radio mu Rwanda abavandimwe be n'imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bari baratangaje ko yashimuswe n'ubutegetsi.

Aho yabonekeye Ndabarasa yabwiye Ijwi ry'amerika ko yari yarahunze kubera ubwoba bw'ibyaha by'abavandimwe be. Gusa ntiyahishuye igihugu n'inkambi y'impunzi yabagamo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani k’umwaka wa 2016 ni bwo inkuru yasakaye ko Ndabarasa muramu wa Lt Joel Mutabazi yaburiwe irengero.

Lt Mutabazi mu 2014 ubutabera bwamuhamije ibyaha birimo ibyo kugambirira guhitana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yarindaga, bumuhanisha igihano cyo guhera mu buroko no kwamburwa impeta za gisirikare.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:05 0:00

Imiryango mpuzamahanga yatangaje ko Ndabarasa wari umunyamakuru kuri Sana radio icyarimwe n’umuhanzi mu mbyino gakondo yaburiwe irengero. Ibyo ni na byo byatangazwaga na bamwe mu bavandimwe be.

Hashize ibyumweru bitatu nk’uko Ndabarasa yabibwiye Ijwi ry’Amerika agiye ahabona.

Ndabarasa yavuze ko yari yarahunze kubera ubwoba bw’abavandimwe be bahamijwe ibyaha byo kugambirira guhitana umukuru w’igihugu n’abandi bahunze igihugu.

Inshuro nyinshi yabajijwe igihugu yari yarahungiyemo n’inkambi y’impunzi yabagamo Ndabarasa yakomeje kubigira ubwiru.

Icyegeranyo cya Deparitema ya Leta zunze ubumwe za Amerika k’uburenganzira bwa muntu cyasohotse muri uku kwezi na we kiramugarukaho nk’umwe mu bari baraburiwe irengero.

Muri icyo cyegeranyio hagaragaramo ko igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko bishoboka ko yavuye mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG