Uko wahagera

USA: Yakatiwe Imyaka 15 y'Igifungo


Gervais Ngombwa akekwaho ibyaha bya jenoside

Urukiko rw’igihugu rukorera mu mujyi wa Cedar Rapids muri leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rumaze gukatira umunyarwanda Gervais "Ken" Ngombwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Uru rukiko rwamuhamije kubeshya mu gihe cyo kwaka ubuhungiro no gusaba ubwenegihugu bw’Amerika.

Umujuji Linda Reade yasobanuye ko Ngombwa yagize uruhare rurambuye mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa jenoside. Yasobanuye ko atazi neza umubare w'abantu Ngombwa yaba yarishe, cyangwa se abarwanashyaka bangahe b'ishyaka rye yatwaye mu mudoka ye, ariko ko ntagushidikanya ko uwo mugabo yari umuyobozi w'ishyaka rya MDR-Power. We yanzuye agira ati, igihano kirebana n'ibyo byaba gihariwe guverinoma y'u Rwanda. Bisobanuye ko uyu mujuji yumvikanishaga ko Ngombwa azoherezwa mu Rwanda narangiza igihano ke muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Inkiko gacaca ebyeri zo mu Rwanda zahamije Ngombwa Gervais ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu muri 2011. Mu kwezi kwa mbere umwaka ushize wa 2016, umujuji mu rukiko rw'Amerika yahamije Ngombwa ibyaha byo kuba yaragerageje kubona ubwenegihugu bw'Amerika mu buryo bunyuranije n'amategeko. Uwo mujuji yasobanuye ko mu gusaba ubwenegihugu, Ngombwa yatangarije abashinzwe abakozi ba minisiteri y'umutekano w'igihugu ibintu bitari byo.

Uwunganira Ngombwa mu rukiko, avoka Ray Scheetz yasobanuriye urukiko ko uwo yungnaira atigeze yica umuntu n'umwe, kandi ko atari umuyobozi w'ishyaka MDR-Power, nk'uko ubushinjacyaha bwabyumvikanishje. Yanasobanuye ko atigeze ashishikariza abantu kwica abandi. Uyu avoka yasobanuye ko ubushinjacyaha butatanze abatangabuhamya bamubonye akora ibyo byaha, ko gusa abakozi ba minisiteri y'umutekano w'igihugu ari bo batanze ubuhamya bashingiye ku byo bavuganye n'abatangabuhamya nyirizina.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG