Uko wahagera

Igisasu Cyahitanye Umuntu Umwe Muri Somaliya


Abasilikali bagenzura ahabereye igitero cy'igisasu
Abasilikali bagenzura ahabereye igitero cy'igisasu

Inzego z'umutekano mu gihugu cya Somaliya ziratangaza ko igisasu cyatezwe ku modoka cyahiyanye umuntu umwe mu murwa mukuru Mogadishu.

Icyo gitero cyagabwe mu karere ka Waberi cyakomerekeje abandi bantu batari bake. Kugeza ubu nta mutwe cyangwa umuntu wari wigamba ko ariwo uri inyuma y'icyo gitero, nubwo ibitero nk'ibyo akenshi bigabwa n'umutwe w'iterabwobwa wa al-Shabab.

Ku wa mbere na none igisasu cyakomerekeje abasilikali ba leta bane.

Icyo gitero kibaye mu gihe hakomeje inama yo ku rwego rwo hejuru ihuje abayobozi muri leta n'intumwa zihagarariye ibindi bihugu. Iyo nama igamije gufata ingamba zo guhangana n'ikibazo cy'inzara cyugarije abanyasomaliya.

Perezida Mohamed Abdillahi Farmajo yabwiye abitabiriye iyo nama ko guhangana n'ikibazo cy'inzara n'amapfa biri ku isonga y'ibyo azitaho nk'umukuru w'igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG