Uko wahagera

USA: Perez Yatorewe Kuyobora Ishyaka ry'Abademokarate


Tom Perez, yabaye ministiri w'umurimo muri guverinoma ya Perezida Barack Obama
Tom Perez, yabaye ministiri w'umurimo muri guverinoma ya Perezida Barack Obama

Ishyaka ry'Abademokarate muri Leta zunze ubumwe z'Amerika rimaze gutora Tom Perez wabaye ministiri w'umurimo muri guverinoma ya Perezida Barack Obama, kuba umuyobozi waryo.

Perez afite inshingano ikomeye yo kongera kubaka iryo shyaka n'inzego zaryo nyuma yo gutsindwa mu matora y'umukuru w'igihugu n'umukandida wabarepubulike Donald Trump.

Perez yari ahanganye bikomeye na Keith Ellison wari ushyigikiwe bikomeye na Bernie Sanders wahanganye na Hillary Clinton mu matora yo guhatanira tiket yo kuba umukandida w'abademokarate.

Perez yahise agira Ellison visi perezida w'ishyaka mu rwego rwo kugerageza kubaka ubumwe mu ishyaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG