Uko wahagera

Visi Perezida w'Ubuhinde mu Rwanda


Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde, Hamid Ansari n’intumwa ayoboye batangiye urugendo rwabo mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki ya 19, kuzageza tariki ya 21. Mu gitondo cyo kuruyu wa mbere, yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda mu biganiro bamazemo amasaha agera kuri 2. Uyu muyobozi wakiriwe mu buryo bukomeye, ntacyo yigeze atangariza itangazamakuru ryari rimaze amasaha arenga 2 ritegereje kumva icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

Na Perezida wa Sena w’u Rwanda nawe ntacyo yatangaje kubyavugiwe mu muhezo wahuje abo bayobozi bombi n’intumwa bari bayoboye. Gusa hamenyekanye ko uyu muyobozi ubwo yakiraga abahinde baba mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yabijeje ko hagiye gufungurwa Ambasade mu Rwanda. Ni cyemezo cyashimishije abahindi baba mu Rwanda n’abanyarwanda, bemeza ko gufungura ambassade mu Rwanda bizoroshya ubucuruzi.

Ubusanzwe abanyarwanda bashakaga kujya mu gihugu cy’ubuhindi berekezaga mu gihugu cy’ubuganda, ahari ambasade ihuza ibikorwa bireba Ubuhinde muri icyo gihugu, u Rwanda n’Uburundi. Mu minsi ishize, ikompanyi y’indege y’u Rwanda Rwandair yatangaje ko mu minsi iri imbere, indege ya Rwandair izatangira gukorera ingendo mu gihugu cy’Ubuhinde. Abasesengura bakemeza ko ibi bizoroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Visi Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda. Uyu muyobozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, uru ruzinduko rwe rukaba rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiririye mu Buhinde muri Mutarama 2017.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda , amavuriro n’ibindi. Visi-Perezida Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw;iminsi 3 mu Rwanda, yatangiye tariki ya 19 akazarusoza tariki ya 21/02.

Igihugu cy’Ubuhindi kirimo gushaka umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika Iki gihugu kirimo kandi kurwanira isoko muri Afurika n’igihugu cy’ Ubushinwa kimaze kwigarurira isoko rinini kuri uyu mugabane.

Inkuru irambuye tuyigezweho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:38 0:00

XS
SM
MD
LG