Uko wahagera

Sudani y'Epfo: SPLA Yagirizwa Gufata Abagore ku Nguvu


Abarwanyi b'umuhari SPLA urwanira muri Sudani y'Ubumanuko

Abategetsi muri Sudani y’Epfo bavuga ko abasilikare binjiye mu mudugudu uri hafi y’umurwa mukuru, Juba ku cyumweru kandi ko bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa babarirwa muri mirongo. Bamwe bari bafatiwe imbunda ku gahanga.

Iryo fata ku ngufu bivugwa ryakozwe mu byumweru bitagera kuri bibiri, nyuma y’uko perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, aburiye ko abasilikare bazakora ibikorwa byo gufata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina, bazaraswa.

Umubare wiyongera w’abafatwa ku ngufu n’ingabo za SPLA, Sudani People’s Liberation Army, watumye abasivili barakara. Byanateje umwuka mubi hagati ya guverinema ya Kiir n’ibihugu bitanga inyinshi mu nfashanyo yo gufasha ikiremwa muntu muri icyo gihugu cyazahajwe n’intambara.

Abaheruka guhohoterwa bafatiwe ku ngufu mu mudugudu wa Kubi mu bilometero 15 uvuye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Juba. Abayobozi bo mu karere, bavuga ko ingabo za SPLA bari boherejwe mu karere nyuma y’uko abagabo batamenyekanye bitwaje imbunda, bishe umugenerali mu gisirikare mu cyumweru gishize.

Paul Yugusuk, umuyobozi wa kiriziya Episcopale ya Sudani na Sudani y’Epfo, yavuze ko abakobwa babiri bafite imyaka 13 na 15, hamwe n’abagore benshi bafashwe ku ngufu nyuma y’uko abasilikare ba SPLA bamaze kugera mu mudugudu.

XS
SM
MD
LG