Uko wahagera

Iburanisha rya Munyagishari Rikomeje Kugorana


Bernard Munyagishari
Bernard Munyagishari

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yanzuye ko atazumva abatangabuhamya bashinjura Bernard Munyagishari ku byaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

Umucamanza aravuga ko abo batangabuhamya baba ab'imbere mu gihugu ndetse n'abo hanze yacyo batagaragara. Ni nyuma y'igihe abahagarariye inyungu z'ubutabera mu rubanza bashakishiriza hirya no hino abashinjura.

Kuri iyi nshuro abanyamategeko Bruce Bikotwa na mugenzi we Jeanne d’Arc Umutesi basobanuriye umucamanza raporo ku nyandiko z’ibanga bari bakuye mu rugereko MICT rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya.

Izo nyandiko z’ibanga bazisaba bavugaga ko urwo rugereko rwemeje ko hari abatangabuhamya 16 bari hanze y’u Rwanda bifuje gushinjura Munyagishari ibyaha bya genoside n’ibyibasiye inyokomuntu aregwa n’ubushinjacyaha.

Gusa igisubizo bahawe n’ubwanditsi bw’urwo rugereko nk’uko abo banyamategeko babisobanuriye umucamanza bavuga ko ntacyo kibafasha. Baravuga ko kitagaragaza imyirondoro yuzuye y’abo bifuje gushinjura uwo bahagarariye ndetse n’aho baherereye.

Kubw’iyo mpamvu aba banyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera mu rubanza rwa Munyagishari bagakeka ko kuva urugereko rwemeza ko abo bifuzaga kuba abatangabuhamya bahari kandi banakozweho iperereza ry’ibanze, urugereko rushobora kuba hari amakuru y’ibanze rutabahaye ku mpamvu bagishidikanyaho.

Basabye umucamanza ko mu bubasha ahabwa n’amategeko yakorana n’urugereko MICT ruri I Arusha muri Tanzaniya akabaza imyirondoro y’abo bifuje gutangira ubuhamya mu mahanga bushinjura uwo bahagaragriye.

Bonaventure Ruberwa uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko niba koko ibimenyetso byaturutse muri Arusha bigaragara ko bituzuye abo banyamategeko bareba ahandi babijuririra hatari mu rukiko rukuru ruburanisha Munyagishari.

Aba banyamategeko bibukije ubushinjacyaha ko urubanza baburana rutoroshye ari urubanza rw’inshinjabyaha. Bityo ko binabaye ngombwa umucamanza yakwishakira ibimenyetso bigamije gufasha impande zombi ziburana.

Byateye umucamanza kwiherera manze nyuma y’iminota isatira isaha aza yanzura ko ubusabe bw’abanyamategeko Bikotwa na Umutesi nta shingiro bufite.

Izi nyandiko z’ibanga nizo zari zisigaye ari zo kimenyetso kimwe rukumbi cyashoboraga gufasha mu gushinjura Munyagishari.

Iburanisha rizasubukura ku itariki ya 21 z’uku kwezi impande zombie zitanga imyanzuro. Umunsi ubushinjacyaha buzasabiraho ibihano

XS
SM
MD
LG