Uko wahagera

Rwanda: Kagame Wenyine Akemura ibibazo by'Abaturage


Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Mu ruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye i Nyagatare mu burasirazuba bw'u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo aho gutegereza ko babimutura.

Ni mu gihe muri ako karere ka Nyagatare hakigaragara ibibazo byinshi bishingiye ku mitungo itimukanwa nk'amasambu.

Kugirango umuturage abaze ikibazo byari ukubanza kubicisha kuri ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka bikabona kugera kuri Perezida Kagame.

Ariko mu kiganiro cyatambutse kuri radio na televiziyo by’igihugu byagaragaye ko hari abaturage batashakaga gupfukiranwa bifuza kubwira ibibazo byabo umukuru w’igihugu nta wundi banyuzeho.

Ibibazo by’imitungo itimukanwa nk’amasambu ku babonye amahirwe yo kubibwira umukuru w’igihugu ni byo byiganje mu muri ako karere. Hari n’ibibazo Prezida Kagame yategetse ko bigomba kuva munzira mu maguru mashya kuko atiyumvisha impamvu abategetsi mu nzego zo hasi batabikemura

Ukurikije umurongo umukuru w’u Rwanda atanga imbonankubone mu kumva no gukemura ibibazo bya rubanda ubwawo uba utomoye. Ariko birashoboka ko abashinzwe ishyirwamubikorwa ryabyo bo baba babisiga aho.

Prezida Paul Kagame
Prezida Paul Kagame

Kubera uruhuri rw’ibibazo umukuru w’u Rwanda yakirijwe muri Nyagatare adashobora kumva buri umwe, byabaye ngombwa ko ategeka ko abayobozi mu nzego z’ibanze bazakemura ibyo bibazo.

Perezida Kagame yizeje ko bagomba gutandukana n’umwijima mu bihe bya vuba. Iyi ngingo yo gutandukana n’umwijima ku bice bitandukanye by’u Rwanda n’ubusanzwe iri muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017.

Perezida Kagame yasezeranyije ko 2017 izarangira abafite amashanyarazi bari kuri 70 ku ijana. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abafite amashanyarazi bari kuri 30 ku ijana. Akarere ka Nyagatare Perezida Kagame yasuye gatuwe n’abaturage basaga 45000. Abangana na 80 ku ijana byabo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ku buryo burambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00

XS
SM
MD
LG