Uko wahagera

RwandAir Izatangiza Ingendo muri Mali


Indege ya Rwanda Air
Indege ya Rwanda Air

Isosiyete y’indege y’u Rwanda “RwandAir “iratangaza ko mbere y'uko umwaka urangira, izaba yamaze gutangiza ingendo zayo ku mugabane w'Uburayi no muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Ni nyuma yuko iyi sosiyete yamaze kwigarurira ibihugu bitari bike byo ku mugabane w’Afurika. Kuruyu wa mbere, ikaba yasinyanye amasezerano n’igihugu cya Mali.

Kugeza ubu, RwandAir ikora ingendo mu ibihugu hafi 15 byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’ Afurika.

Igihugu cya Mali cyasinye amasezerano n’u Rwanda kibaye igihugu cya 14 RwandAir izajya yerekezamo k’umugabane w’Afurika nyuma y’ibihugu nka Nijeriya, Gana, Cote d’Ivoire n’Afurika y'epfo.

Amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda niya Mali, azafasha indege za RwandAir kujya zikorera ingendo zo mu kirere ziva mu Rwanda zerekeza I Bamako muri Mali.

Ministiri ushinzwe ubwikorezi muri Mali Traore Diop yavuze ko aya masezerano arebana no gutangiza inzira yo mu kirere hagati ya Bamako na Kigali azashimangira kandi yongere ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko bitarenze ukwezi kwa Gatanu, RwandAir izaba yaguze indege yindi yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, ikazaba yujuje umubare w’indege nini 12. Uyu muyobozi asobanura ko RwandAir, izanongera ingendo zayo mu gihugu cy’Ubuhindi. Bitarenze uyu mwaka, izaba yatangiye kujya ku mugabane w’Uburayi n’Amerika.

Nzahabwanimana, avuga ko RwandAir ubu yatangiye kugira ubushobozi buzayifashe kwishyura indege zose yaguze, nizo yitegura kuzagura, kubera ko yongereye ingendo, ikaba imaze kugira abakiliya benshi.

Indege za RwandAir zizatangira kujya mu gihigu cya Mali mu kwezi kwa Gatandatu.

XS
SM
MD
LG