Uko wahagera

IRAN: Irani Yahimbaje Isabukuru Y’Imyaka 38


Muri Irani, abaturage babarurwa muri za miliyoni bihereje imihanda mu mpande zose z’igihugu bizihiza isabukuru y’imyaka 38 ya revolution ya kiyisilamu, yabaye mu 1979.

Mu murwa mukuru Tehran, abantu ibihumbi amagana bigaragambije basakuza mu ntero zabo gakondo kandi bari bitwaje impapuro zanditseho amagambo avuga nabi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Icyo giterane cyizihije italiki ya 11 y’ukwezi kwa 2, umwaka w’1979, ubwo Ayatollah Ruhollah Khomeini yakuye ku butegetsi, Shah Reza Pahlavi war’ ushyigikiwe na Amerika.

Perezida Hassan Rouhani, mu magambo yavugiye mur’ urwo rugendo rw’isabukuru i Teheran, yagize ati: “iki ni igisubizo ku binyoma byavuzwe n’ubuyobozi bushya muri perezidance y’Amerika.

Abaturage barabwira amahanga, bayagaragariza kw’ abanya-Irani bagomba kuvugishwa mu cyubahiro.

Abanya-Irani bazakora ku buryo, abakoresha imvugo ikangana kuri iki gihugu, bazabyicuza”.

Perezida w’Amerika Donald Trump mu kwezi gushize yafatiye ibihano Irani bitewe na misile zayo. Icyo gihe yaburiye Irani avuga ko yarimo “gukina n’umuriro”.

XS
SM
MD
LG