Uko wahagera

Igitero ku Rukiko rw'Ikirenga rwa Afuganisitani


Abategetsi muri Afuganisitani bavuga ko umwiyahuzi yagabye igitero cya bombe hafi y’urukiko rw’ikirenga mu murwa mukuru Kabul, cyahitanye abantu batari munsi ya 20 gikomeretsa abandi bagera kuri 40.

Bivugwa ko abenshi mu bakozweho n’icyo gitero ko ari abakozi bo mu rukiko. Mu bapfuye harimo abagore babiri n’umwana.

Perezida w’Afuganisitani Ashraf Ghani yamaganye icyo gitero avuga ko ari ubunyamaswa kandi ko ari igikorwa kidakwiye kubabarirwa.Ntawahise acyiyitirira.

Icyo gitero kibaye umunsi umwe nyuma y’uko ONU ivuze muri raporo yayo ko urugomo muri Afuganisitani rwahitanye abasivili barenga 11,400. Abo barimo abagera ku 3,500 bapfuye mu mwaka ushize wa 2016. Ibyo byatumye uwo mwaka uza ku isonga ry’iyapfuyemo abantu benshi muri Afuganisitani kuva mu 2009

XS
SM
MD
LG