Uko wahagera

USA: Urw'Ikirenga Rushobora Kuba Kamara ku Binjira


Impuguke mu by’amategeko hafi ya bose baremeranywa ko urukiko rw’ikirenga ari rwo ruzagomba gufata icyemezo niba iteka rya perezida ryarubahirije itegekonshinga. Iryo teka rya Perezida w’Amerika Donald Trump ryo guhagarika by’igihe gito impunzi n’abandi bantu bava mu bihugu birindwi byiganjemo abayisilamu ubu riri mu rukiko rw'ubujurire.

Abantu benshi barebwa n’iryo teka babujijwe kwinjira muri Amerika, ubu bagejeje ibirego mu nkiko.

Ikirego kimwe gisa n’ikigenewe urukiko rukuru. N’uko inkiko za Leta zunze ubumwe z’Amerika zizavaho zifata icyemezo cyazatuma perezida iteka rya perezida Trump ribuza kwinjira muri Amerika rizubahirizwa.

XS
SM
MD
LG