Uko wahagera

Rwanda: Ruswa Ntirashira mu Nkiko


Ubutabera bw'u Rwanda buratangaza ko bikigoranye gutahura ibyaha bya ruswa iri ku kigero cyo hejuru.

Mu kiganiro urwego rw'ubutabera bwahaye abanyamakuru muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, abahagarariye urwo rwego bavuze ko abatwara abagenzi kuri moto n'abashoferi b'imodoka ari bo bari ku isonga mu batanga ruswa. Ariko umuryango urwanya ruswa n'akarengane wo uvuga ko inzego z'ubutabera ziha intebe ruswa

Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga yabwiye abanyamakuru ko kuva mu ntangiriro z’umwaka washize wa 2016 imibare y’imanza z’ibyaha bya ruswa bafite ari 324. Yavuze ko umubare w’imanza za rusa zisigaye ari 51 naho imanza z’ibyaha bya ruswa zizaburanishwa muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko ari imanza 27.

Prezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko mu gihembwe gishize imibare igaragaza ko imanza zaciwe ari iz’abatanze ruswa iri hagati y’amafaranga 3000 na 5000, mu gihe uwatanze ruswa y’amafaranga menshi ari 500000. Abatwara abagenzi kuri moto n’abashoferi b’imodoka, Ubutabera bubashyira ku rupapuro rw’imbere nka bamwe bakunze kugaragara mu gutanga ruswa. Bari kuri 14 muri 35 by’imanza zaburanishijwe.

Imibare itangwa na ministere y’ubutabera mu Rwanda igaragaza ko kuva mu 2005 kugeza ubu hamaze kwirukanwa abacamanza 16 n’abanditsi b’inkiko 22 bazira ruswa n’indi myitwarire iganisha kuri ruswa. Imibare kandi ikomeza igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2016 abahamijwe ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu basaga 1000 bangana na 73% mu gihe abandi 27% bo babaye abere. Ruswa yo 81% bahamwa n’ibyaha 19% bakaba abere. Inzego zitandukanye zifuza ko hajyaho urukiko rwihariye rwajya ruburanisha ibyaha nk’ibi.

Uburenganzira ntibugurwa, dufatanye guca ruswa, ni yo nsanganyamatsiko abari mu nzego z’ubutabera bihaye muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa niwe utugezaho iyi nkuru.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:04:50 0:00

XS
SM
MD
LG