Uko wahagera

Polisi y'Ubufaransa Yaburijemo Igitero


Umusilikare w’umufaransa yarashe akomeretsa umugabo wari ufite umuhoro ahetse ibikapu bibiri. Yarashwe agerageza kwinjira mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris.

Polise ivuga ko uwo mugabo yanyuze ku bacungaga umutekano asakuza ngo Imana niyo nkuru mu rurimi rw’icyarabu. Ni nyuma y’uko bamubujije kwinjira ahagurirwa ibintu muri iyo nzu ndamamurage yitwaje ibikapu bibiri.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yarashwe amasasu atanu kandi ko yakomeretse bikomeye. Ivuga kandi ko umwe mu basilikare yakomerekejwe bidakabije n’uwo mugabo.

Abategetsi bashinzwe umutekano bavuze ko ibyo bikapu uwo mugabo yari afite nta bisasu biturika byari bibibirimo cyangwa se ikindi kintu cyashobora guteza impanuka.

XS
SM
MD
LG