Uko wahagera

Ingufu z'Umutwe wa LRA Zaragabanutse Cyane


Imyaka 20 nyuma y’uko umutwe wa Lord’s Resistance Army, utangiye guhungabanya abasivili mu majyaruguru ya Uganda, ntugifite ingufu nka mbere. Abarwanyi hagati y’ijana n’ijana na mirongo itanu nibo bakorera mu bice bya afurika yo hagati.

Cyakora abaturage bugarijwe cyane n’ibitero, ni abari mu bice bitarinzwe cyane by’imisozi. Intara za Repubulika ya Centrafurika zitagendera ku mategeko hamwe n’izo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Urugero nko mu mudugudu wa Fenzane uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafurika, nta ba polisi ba leta bahari, nta basilikare nta n’ingabo za ONU. Ibyo abahatuye babona, ni ibitero bihoraho by’amabandi n’imitwe yitwaje intwaro y’umutwe wa Lord’s Resistance Army.

Abantu babiri biciwe muri uwo mudugudu mu gitero cy’ejo kuwa kabiri, iminsi ibiri gusa nyuma y’uko Ijwi ry’Amerika rihasuye.

Jeane Nakanda kimwe n’abandi bahatuye, bavuga ko bumva guverinema yarabatereranye.

Nakanda ati:” n’ubwo turi mu mudugudu uri mu bilometero 10 uvuye mu mujyi rwagati, guverinema ntidutekereza”.

XS
SM
MD
LG