Uko wahagera

USA: Urugendo rw'Ubuzima i Washington, DC


Hano i Washington, abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu gihugu hose bari mu myigaragambyo ngarukamwaka bise “Urugendo rw’Ubuzima.” Uru rugendo ni urwa 43. Ruranyura ku Ngoro y’inteko ishinga amategeko Capitol, aho umukuru w’igihugu akorera White House, rusoreze ku ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga. Baramagana iteka ry’uru rukiko ryo mu 1973 ryemerera abagore gukuramo inda.

Biteganijwe ko Visi-Perezida Mike Pence, aza kufatamo ijambo. Mike Pence azwiho kurwanya cyane gukuramo inda. Usibye we, abarwanya gukuramo inda biteze byinshi muri rusange ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump n’inteko ishinga amategeko yiganjemo ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump na Pence. Kimwe mu byemezo bya mbere Perezida Trump yafashe akimara kurahira harimo icyo gukuraho inkunga z’amafaranga Leta zunze ubumwe z’Amerika yahaga imiryango mpuzamahanga yemera ibyo gukuramo inda.

Urugendo rw’Ubuzima rwa 43 rubaye kandi iminsi icyumeru nyuma y’imyigaragambyo yiswe "Women's March." Bo bari bagamije guharanira icyo bita uburenganzira bwabo bw’ibanze, burimo n’ubwo gukuramo inda. Ku buryo butunguranye, iyi myigaragambyo yakoranije abantu benshi cyane ku buryo butunguranye. Abayigiyemo barenga ibihumbi 500. Ejo, Perezida Trump yavuze ko yiteze ko abaza kwamagana gukuramo inda baza kubaruta ubwinshi

XS
SM
MD
LG