Uko wahagera

Kagame Yatangije Ikigo Nyafurika mu Rwanda


Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Mu Rwanda, umukuru w'igihugu yatangije ikigo kigamije guteza imbere iterambere rirambye ku mugabane w'Afurika - Sustainable Development Goals Center for Africa.

Mu mihango yo gutangiza icyo kigo, Perezida Paul Kagame yavuze ko, iki kigo kizakorera mu Rwanda, kizafasha gukora ubuvugizi ku bibazo by'Afurika no kubishakira umuti.

Perezida Kagame yagize ati "Nk'Abanyafurika, uyu ni umanya wo gushyira mu ngiro ibyiza twifuza kugeraho, bidufasha mu gukemura ibibazo dufite."

Perezida Kagame yongeyeho ko "Kugira ngo tugere ku ntego z'iterambere rirambye, abikorera, abagiraneza, za Leta n'abatuye isi bose bagomba gufatanya."

Perezida Kagame yahamagariye abanyafurika guhagurukira kongera umusaruro mu byo bakora bashingire ku masomo bavanye mu Intego z'Ikinyagihumbi nk'uburinganire no guteza imbere ikoranabuhanga.

XS
SM
MD
LG