Uko wahagera

Umuyobozi w'Umuryango w'Afurika Azatorwa ku Cyumweru.


Inama itaha y’abakuru b’ibihugu, izatora umuyobozi w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Abahatanira uwo mwanya barimo ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bane n’intumwa yihariye ya ONU.

Abo ni ba minisitiri Pelonomi Venson-Moitoi wa Botswana, Moussa Faki Mahamat wa Chad, Agapito Mba Mokuy wa Guinee Equatoriale na Amina Mohamed wa Kenya. Umukandida wa gatanu ni Abdoulaye Bathily, wahoze ari intumwa yihariye ya ONU muri Centrafrika, wanabaye minisitiri w’ibidukikije muri Senegali. Uyu aboneka nk’aho ariwe ukwiriye uwo mwanya hakurikije impaka abakandida bagize mu kwezi kwa 12.

Umuyobozi w’uwo muryango ubu, Nkosazana Dlamini-Zuma, umunyafurika y’Epfo, yagiye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2012. Yongerewe igihe cy’amezi atandatu ku myaka ine amaze k’ubuyobozi, bitewe n’uko nta cyemezo cyari cyafatwa kw’uzamusimbura.

Abakuru b’ibihugu bazemeza uzamusimbura igihe bazaba baterana mu mpera z'iki cyumweru, mu nama y’umwaka izabera ku cyicaro cy’umuryango Addis-Abeba muri Etiyopiya.

XS
SM
MD
LG