Uko wahagera

MICT Izatanga Ubuhamya Bushinjura Munyagishari


Bernard Munyagishari w’imyaka 58 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Bernard Munyagishari w’imyaka 58 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

Urugereko MICT rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i Arusha muri Tanzaniya rwemeje ko ruzohereza inyandiko z'ibanga abahagarariye inyungu z'ubutabera mu rubanza rwa Bernard Munyagishari bemeza ko zibumbatiye ubuhamya bushinjura uregwa.

Izo nyandiko ni zo kimenyetso cyonyine gisigaye gishobora gushinjura Munyagishari ku byaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu aburana n'ubushinjacyaha kuko abatangabuhamya b'imbere mu gihugu bagize ubwoba bwo kumushinjura.

Bagaragaza ibyo bagezeho mu iperereza ry’ibanze ry’inyongera ku bimenyetso bishinjura Munyagishari ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu aburana n’ubushinjacyaha.

Abahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza babanje kubwira umucamanza ko bahuye n’imbogamizi ikomeye yo kuba minisitere y’ubutabera yarabahaye amafaranga yo kubafasha muri iryo perereza itinze.

Ni iperereza urukiko rwari rwemeje ko abahagarariye inyungu z’ubutabera bagombaga gukora mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Bwari ubugira kabiri aba banyamategeko bajya gukora iri perereza ry’ibanze imbere mu gihugu rishinjura Munyagishari mku byaha aburana.

Bruce Bikotwa umwe mu bakoze iryo perereza yabwiye umucamanza ko ku itariki ya gatandatu z'uku kwezi ari bwo we na mugenzi we Jeanne d’Arc Umutesi bagiye muri gereza ya Mpanga iri I Nyanza mu majyepfo y’igihugu gushakayo umutangabuhamya wari wababwiye mu iperereza rya mbere ko yari afite ubwoba bwo gutanga ubuhamya bushinjura Munyagishari.

Uyu yari yabasabye igihe gihagije kuko yemeza ko hari ahandi yatanze ubuhamya nk’ubwo bukamugiraho ingaruka.

Abo batangabuhamya barimo n’umwe wahawe izina rya XXM ku bw’umutekano we. Ni n’umutangabuhamya w’ubushinjacya.

Uruhande rwiregura ruvuga ko rwari rumukeneye kuko hari amakuru rubona yatanze yagombye kuba yafasha umucamanza mu gushinjura Munyagishari.

Ku munsi ukurikira ku itariki ya 19 z’uku kwezi aba banyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera bakomereje urugendo rwabo muri gereza ya Ruhengeri Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Babwiye urukiko ko umunyururu wagombye kuba abaha ubuhamya bushinjura Munyagishari na we yakomeje kubatsembera. Avuga ko impungenge z’umutekano we yari yabagaragarije ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere zitavuyeho kuko agifite ikibazo cy’umutekano we avuga ko igihe yashinjura Munyagishari ashobora kwisanga mu kaga.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bonaventutre Ruberwa muri uru rubanza yabwiye umucamanza ko nta byinshi yavuga ku byavuye muri iri perereza ry’ibanze ry’imbere mu gihugu ryagombye kuba rishinjura uwo burega.

Yavuze ko bigaragara ko ibyo abo banyamategeko basabwaga gukora babikoze.

Yavuze ko igisigaye ari ugutegereza ko urugereko MICT rwoherereza aba banyamategeko inyandiko zibumbatiye ubuhamya bavuga ko bushinjura Munyagishari

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yanzuye ubwo bigaragara ko abatangabuhamya bashinjura batinye kuza mu rukiko, mu gihe impande zombi zigitegereje ko urugereko MICT rwohereza inyandiko zibumbatiye ubuhamyabushinjura Munyagishari, urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 07 z’ukwezi gutaha kwa Kabiri.

Bwana Munyagishari w’imyaka 58 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera I Arusha muri Tanzaniya.

Yahageze mu 2013 kuburana ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ubutabera bw’u Rwanda bumukekaho ko yabikoreye mu cyahoze ari Prefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu burengerazuba bw’ u Rwanda.

N’ubwo yikuye mu rubanza ibyaha byose ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho Munyagishari arabihakana akavuga ko ubutabera bw’u Rwanda bumutwerera ubwenegihugu bugamije icyo yita kumuzirikaho ibyaha kuko yemeza ko ari umunyekongo.

XS
SM
MD
LG