Uko wahagera

Somaliya: Gerenade Yahitanye Umukuru wa Polisi


Muri Somaliya, umuyobozi w'igipolisi mu karere ka Shebelle yaguye mu gitero cya gerenade ku cyicaro gikuru cya polisi. Aho ni mu mujyi wa Johwar uri ku bilometero 90 ugana mu majyaruguru y'umurwa mukuru wa Somaliya Mogadicio.

Abayobozi ba polisi babwiye Ijwi ry'Amerika ko Major Khalif Abdulle Arfaye yahitanywe n'ibikomere by'icyo gitero cyakomerekeje abandi bapolisi babiri kuwa gatandatu.

Kugeza ubu, ntawe uremeza ko ari we wakoze icyo gitero, ariko abayobozi ba polisi muri ako karere bakeka ko ari al-Shabab.

XS
SM
MD
LG