Uko wahagera

Intumwa za CEDEAO Ziragoragoza Jammeh wa Gambiya


Perezida wa Nigeriya, Muhammadu Buhari, mugenzi we wa Liberiya, Ellen Johnson Sirleaf, na perezida wa Ghana wacyuye igihe, John Dramani Mahama, uyu munsi bagiye muri Gambiya mu izina ry’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburengerazuba CEDEAO mu magambo ahinnye y’Igifaransa.

Buhari yari agiye kubwira Perezida Yahya Jammeh ko ashobora kumuha ubuhingiro aramutse yemeye gutanga ubutegetsi mu ituze. Inteko ishinga amategeko ya Nigeria, umutwe w’abadepite, ni yo yamuhaye uburenganzira bwo kujyana ubwo butumwa.

Jammey yabanje kwemera ko yatsinzwe amatora yabaye yo ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa 12 gushize. Nyuma yisubiyeho, atera utwatsi ibyayavuyemo.

Kandida Adama Barrow ni we watangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora ko ari we watsinze. Aratangaza ko akomeje kwitegura gutangira imilimo ye no kwimikwa ku italiki ya 19 y’uku kwezi, ni ukuvuga kuwa kane w’icyumweru gitaha.

Hagati aho, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora yo muri Gambiya yahungiye muri Senegali.

XS
SM
MD
LG