Uko wahagera

Isirayeli Yarashe Ibisasu muri Siriya


Isirayeli yarashe ibisasu bya “missiles” mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere za Siriya hafi y’umurwa mukuru Damas. Mu itangazo cyashyize ahagaragara, igisilikali cya Siriya kirihangiriza Isirayeli ko gishobora kuyivuna igihe icyo ari cyo cyose.

Kiremeza kandi ko igikorwa cya Isirayeli kiri mu rwego rwo gufasha “imitwe y’iterabwoba” irwana muri Siriya. Leta ya Siriya ikunze gukoresha iyi nyito “y’imitwe y’iterabwoba” ishaka kuvuga imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu w’Abanyasiriaa uba mu Bwongereza wo watangaje ko ibisasu bya Isirayeli byaturitse ahantu umunani hatandukanye. Ariko kugeza ubu, ntibirasobanuka niba hari abantu byahitanye.

Isirayeli yo ntacyo iravuga.

XS
SM
MD
LG